Inyoni :

Inyoni igira amaguru abiri, umunwa usa n’usongoye kandi n’usadutse, ikagira n’amoya menshi ku mubiri.

Amababa atuma zishobora kuguruka. Zigira amoko menshi n’amabara menshi. Ayo moko ari mu byiciro bibiri: hari inyoni nini hakaba n’intoya.

Inini zitwa ibisiga, nabyo bikagira amoko menshi.

Ibiboneka cyane mu gihugu cyacu ni ibi: igikona, inyange, uruyongoyongo, umusambi, ikigagari, icyanira, sakabaka, igihunyira, agaca, kagoma n’ikizu. Bimwe muri byo birya inyoni ntoya.

Intoya nazo zifite amoko menshi. Abahanga mu bumenyi bw’inyoni bavuga ko amoko y’inyoni nini n’intoya agera ku bihumbi bibiri.

Inyoni ntoya tubona akenshi ino ni nk’ifundi, inyamanza, isandi, umununi, umusure, igishwi, inyombya, intashya, inuma n’inkware.

Inyoni zimwe cyane cyane inini, ntizikunda kuba hafi y’abantu. Hari izibera bugufi y’amazi magari, zikamenya koga no kuroba. Izindi zigurukira mu kirere zihiga ibyo zirya.

Inyoni zigirira abantu akamaro, usibye ko zona imyaka. Zimwe zica inzoka, amafuku, imbeba,isazi, imibu, n’utundi dukoko dutera abantu indwara.

Hari n’izigira inyama nziza nk’ikigagari, inkware n’inuma, zikagira n’amagi aryoha. Amababa yazo bayatanagisha imyambi kandi bashobora no kuyakoramo ingofero.

Si byiza rero kubonera inyoni kuyica!